Turukiya n’Uburusiya byaba byumvikanye kuri gahunda yo guhagarika imirwano muri Siriya, gahunda ishobora kujya mu bikorwa mu masaha ya saa sita z’ijoro.
Ibiro ntaramakuru Anadolu bya Leta ya Turukiya byatangaje ko uwo mugambi mushya, ugamije kwongera igihe cy’ihagarikwa ry’imirwano mu mujyi wa Aleppo.
Ayo masezerano ariko ngo ntareba imitwe y’iterabwoba.
Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, byo byanditse ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, agihagaze ku cyifuzo cy'uko badashyigikiye ko perezida Bashar al-Assad aguma ku butegetsi.
Mu cyumweru gishize Uburusiya, Irani na Turukiya byemeje itangazo rishyiraho ingingo shingiro zitezwe gukurikizwa kugirango habe hagira amasezerano agerwaho kuri Siriya.
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko ibyo bihugu byemeranijwe kugirana ibiganiro byo gukemura impaka, i Astana, umurwa mukuru wa Kazakhstan.