This version of the page http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3618809.html (0.0.0.0) stored by archive.org.ua. It represents a snapshot of the page as of 2016-12-18. The original page over time could change.
Uburusiya Buzakomeza Gufasha Syria Kwigarurira Aleppo

Uko wahagera

  • Jya ku ntangiriro
  • Jya aho gutangirira
  • Jya aho gushakira
  • Learning English
Indimi
Amakuru

Uburusiya Buzakomeza Gufasha Syria Kwigarurira Aleppo


Sergei Lavrov, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya

  • Sangira n'abandi kuri Facebook
  • Sangira n'abandi kuri Twitter
  • Oherereza imeyeli inshuti

Igihugu cy’Uburusiya cyongeye gutangaza ko kizakomeza gushyigikira igisilikali cya Syria kugeza kigaruriye umujyi wa Aleppo.

Ibyo byavuzwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov nyuma y’umubonana yagiranye na mugenzi we wa Turkiya Mevlut Cavusoglu. Abo bayobozi batangaje ko imigambi yo gushakisha amasezerano y’agahenge muri Syria ikwiye kwihutishwa.

Igihugu cy’Uburusiya gishyigikiye leta ya Syria mu gihe Turkiya yo ishyigikiye inyeshyamba zimaze hafi imyaka itanu zirwanira guhirika ubutegetsi muri Syria.

Twakibutsa ko ibitero by’indege bigabwa n’ingabo z’Uburusiya ku mujyi wa Aleppo bikomeje kwamaganwa n’amahanga, kuko ngo byibasira inzirakarengane z’abasivili.

Stephen O’Brien, uyobora ibiro by’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubutabazi akomeje guhamagarira ibihugu bikomeye kw’isi gufasha bikarengera inzirakarengane.

Ku munsi wa gatatu, O’Brien yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko abantu basaga 25,000 bamaze gukurwa mu byabo mu duce twigaruriwe n’inyeshyamba turi mu burasirazuba bw’umujyi wa Aleppo.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Samantha Power, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye yavuze ko igisubizo cy’ibibazo muri Syria kigomba kuva mu nzira z’ibiganiro. Yemeje ko nubwo leta ya Syria yakwigaruria umujyi munini nka Aleppo, bitavuze ko intambara izaba irangiye mu gihugu.

Back to top
XS
SM
MD
LG