Reba ibyavuzweho
Ingabo za guverinema ya Somalia zogeye gufata umujyi wa Goofgaduud mu majyepfo ya Somaliya igihe gito nyuma y’uko abarwanyi ba al-Shabab bawigaruriye ku cyumweru taliki 30 y’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2016. Ibi bivugwa n’abategetsi hamwe n’ababyiboneye n’amaso yabo.
Bagize bati: “Abarwanyi bateye ikigo cy’ingabo za guverinema. Abasikare bakoresheje ubuhanga nabo bahindukirana abo barwanyi. Ubu ingabo za guverinema ya Somaliya zongeye kwisubiza uwo mudugudu zirawugenzura wose” nk’uko bivugwa n’uwungirije umukuru wa polise Mohamed Isaq Ara’as.
Uwo muvugizi wungirije yavuze ko abasilikare ba guverinema n’abarwanyi bane baguye muri iyo mirwano kandi ko abandi 10 bari muri urwo rugamba bakomeretse.
Umudugudu wa Goofgaduud uherereye mu bilometero bigera kuri 250 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu. Ni mu karere abarwanyi n’abasilikare ba guverinema barwaniyemo incuro nyinshi mu bihe byashize.
Erekana ibyavuzweho