This version of the page http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3572084.html (0.0.0.0) stored by archive.org.ua. It represents a snapshot of the page as of 2016-11-17. The original page over time could change.
Ingabo za Somaliya Zabohoje Umudugudu wa Goofgaduud

Uko wahagera

  • Jya ku ntangiriro
  • Jya aho gutangirira
  • Jya aho gushakira
  • Learning English
Indimi
Amakuru

Ingabo za Somaliya Zabohoje Umudugudu wa Goofgaduud


  • Sangira n'abandi kuri Facebook
  • Sangira n'abandi kuri Twitter
  • Oherereza imeyeli inshuti

Ingabo za guverinema ya Somalia zogeye gufata umujyi wa Goofgaduud mu majyepfo ya Somaliya igihe gito nyuma y’uko abarwanyi ba al-Shabab bawigaruriye ku cyumweru taliki 30 y’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2016. Ibi bivugwa n’abategetsi hamwe n’ababyiboneye n’amaso yabo.

Bagize bati: “Abarwanyi bateye ikigo cy’ingabo za guverinema. Abasikare bakoresheje ubuhanga nabo bahindukirana abo barwanyi. Ubu ingabo za guverinema ya Somaliya zongeye kwisubiza uwo mudugudu zirawugenzura wose” nk’uko bivugwa n’uwungirije umukuru wa polise Mohamed Isaq Ara’as.

Uwo muvugizi wungirije yavuze ko abasilikare ba guverinema n’abarwanyi bane baguye muri iyo mirwano kandi ko abandi 10 bari muri urwo rugamba bakomeretse.

Umudugudu wa Goofgaduud uherereye mu bilometero bigera kuri 250 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu. Ni mu karere abarwanyi n’abasilikare ba guverinema barwaniyemo incuro nyinshi mu bihe byashize.

Erekana ibyavuzweho

Back to top
XS
SM
MD
LG