This version of the page http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3384042.html (0.0.0.0) stored by archive.org.ua. It represents a snapshot of the page as of 2016-07-10. The original page over time could change.
Kenya:Icyuka Kibi Hagati ya Leta n'Urugaga CORD

Uko wahagera

  • Jya ku ntangiriro
  • Jya aho gutangirira
  • Jya aho gushakira
  • Learning English
Indimi
Amakuru

Kenya:Icyuka Kibi Hagati ya Leta n'Urugaga CORD


  • Sangira n'abandi kuri Facebook
  • Sangira n'abandi kuri Twitter
  • Oherereza imeyeli inshuti

Amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kenya yibumbiye mu mutwe witwa CORD yahagaritse imyigaragambyo yateganyaga gukora uyu munsi. Bashakaga kwotsa igitutu leta kugirango yemere kuvugurura Komisiyo y’igihugu y’amatora. Bahagaritse imyigaragambyo bavuga ko ibiganiro barimo na leta biri hafi gutanga umusaruro mwiza.

Kuwa gatanu italiki ya 17 y'ukwezi kwa 6 umwaka wa 2016, abadepite batandatu ba CORD n’abandi babiri bo mu mpuzamashyaka Jubilee iri ku butegetsi bashyjkirijwe urukiko. Baregwa amagambo ya rutwitsi bavuze mu ruhame incuro zitandukanye. Urukiko rwabaye rubarekuye by’agateganyo.

Kenya ntiribagirwa imvuru zakurikiye amatora yo mpera z’umwaka wa 2007, zahitanye abantu barenga igihumbi n’ijana, zituma n’abandi barenga ibihumbi 600 bahunga ingo zabo. Kenya iritegura andi matora mu kwezi kwa munani k’umwaka utaha wa 2017.

Erekana ibyavuzweho

Back to top
XS
SM
MD
LG