This version of the page http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3332205.html (0.0.0.0) stored by archive.org.ua. It represents a snapshot of the page as of 2016-06-13. The original page over time could change.
Kizza Besigye Yimuriwe Muri Gereza ya Luzira

Uko wahagera

  • Jya ku ntangiriro
  • Jya aho gutangirira
  • Jya aho gushakira
  • Learning English
Indimi
Muri Afurika

Kizza Besigye Yimuriwe Muri Gereza ya Luzira


Kizza Besigye, umunyapolitike utavuga rumwe na leta

  • Sangira n'abandi kuri Facebook
  • Sangira n'abandi kuri Twitter
  • Oherereza imeyeli inshuti

Leta ya Uganda na polisi y’igihugu barasabwa gusobanura ibyaha barega umunyapolitike utavuga rumwe na leta Kizza Besigye umaze iminsi mu maboko ya polisi.

Ibi biravugwa na George Kanyeihamba wigeze kuba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga muri Uganda mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika.

Uyu mucamanza avuga ko akurikije amakuru afite nta kimenyetso na kimwe abona gishobora guhamya icyaha cyo kugambanira igihugu kiregwa Besigye. Kuri we kugaragara kwa Besigye araharira umunsi umwe mbere yuko Perezida Yoweri Museveni arahirira kongera kuyobora igihugu cya Uganda bidahagije kurega umuntu icyaha cy'ubugambanyi.

Nyuma y'iryo rahira Besigye yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa mu mujyi wa Moroto uri mu majyaruguru y’igihugu.

Umucyamanza Kanyeihamba avuga ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga adahagije kugirango umuntu ashinjwe icyaha cyo kugambanira igihugu.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa kabili, Besigye niwe wabaye uwa kabili akurikiye Perezida Museveni. Kuri uyu wa mbere nibwo Besigye yakuwe mu mujyi wa Moroto, akaba agiye gufungirwa muri gereza nkuru y’Ubugande ya Luzira.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Uganda Daily Monitor, Besigye yasabye leta ibisobanuro ku mpamvu yajanywe gufungirwa Moroto kandi yarafatiwe mu murwa mukuru Kampala.

Back to top
XS
SM
MD
LG