Ku cyumweru, Mata 17, 2016 isaha yo mu karere 04:04
irembo ry ibiganiro
Multimedia
 YouTube
 VOA60
 PhotoGallery

    Amakuru

    Juba: Riek Machar Azasubira mu Butegetsi

    Riek Machar azava mu ishyamba asubire Juba ku italiki ya 18 y’uku kwezi, kwinjira muri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu cya Sudani y’Epfo. Ni we wabitangaje uyu munsi. Machar yari yaranze kujya Juba mbere y’uko abasilikali be bwite bahagera kare kugirango bategure uko bazamurinda.

    Umutwe w’ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS, wabafashije 802 ba Machar, barimo aba-General 22, kujya Juba mu kwezi gushize. Intambara hagati y’inyeshyamba za Machar n’ingabo za Perezida Salva Kiir yari imaze imyaka irenga ibili.

    Mu rwego rw’amasezerano y’amahoro agamije kurangiza iyi ntambara, Machar azaba visi-perezida wa mbere wa Repubulika. Naho visi-perezida usanzweho, James Wani Igga, azaba visi-perezida wa kabili. Machar n’abayoboke be bazagira kandi intebe 33% mu rwego rw’abaminisitiri.

    Vuga icyo utekereza kuri uru rubuga
    Ibitekerezo
         
    nta gitekerezo kiratangwa kuri uru rubuga. Ba uwa mbere kugira icyo utangaza kuri uru rubuga