Ku wa gatanu, Mata 08, 2016 isaha yo mu karere 06:46
irembo ry ibiganiro
Multimedia
 YouTube
 VOA60
 PhotoGallery

    Amakuru

    Lionel Messi Arifuza Guhura na Obama

    Umukinnyi Lionel Messi, umaze kwamamara cyane, kubera ubuhanga bwe mu mukino w’umupira w’amaguru, yatangaje ko yifuza rimwe kuzabonana na Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Umunyargentina Messi ukinira ikipe ya Barcelona mu gihugu cya Espanya, ibi abitangaje nyuma y'uko umwe mu bakobwa ba Perezida Obama agaragaje ko nawe yifuza kuzahura n’umukinnyi Messi.

    Mu ruzinduko mu murwa mukuru wa Argentina, Bouenos Aires, Perezida Obama yavuze ko umwe mu bakobwa be yamubajije niba ashobora gutuma ahura na Messi. Cyokora, Obama avuga ko atarashobora kubigeraho.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TyC Sports, Messi yavuze ko yatangajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Perezida Obama.

    Yagize ati, “Byaba ari ibintu by’agaciro gakomeye kuri njye mbashije guhura n’umuryango wa Obama, n'ubwo nibaza ko bigoye guhura nabo.”

    Messi yavuze ko yibaza ko Perezida Obama yavuze ibyo yavuze akina kuko yari mu ruzinduko mu gihugu Messi akomokamo cya Argentina.

    Vuga icyo utekereza kuri uru rubuga
    Ibitekerezo
         
    nta gitekerezo kiratangwa kuri uru rubuga. Ba uwa mbere kugira icyo utangaza kuri uru rubuga