Ku wa kabiri, Ukwakira 21, 2014 isaha yo mu karere 10:18
irembo ry ibiganiro
Multimedia
 Radiyoyacu
 Kira
 Tujahe

 YouTube
 VOA60
 PhotoGallery

Intangiriro

Amasezerano y'Amahoro muri Mozambique

Prezida Arnando Guebuza, ibumoso, na Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo.
x
Prezida Arnando Guebuza, ibumoso, na Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo.

Perezida wa Mozambique n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bemeje kubahiriza amasezerano y’amahoro, yo kurangiza ubushyamiranye bwari bumaze imyaka ibiri.

Ubwo bushyamiranye bwari bwateje ubwoba ko igihugu cyasubira mu ntambara.

Perezida Armando Guebuza na Afonso Dhlakama, kuri uyu wa gatanu, ni bwo basinye ayo masezerano.

Uwo muhango wabereye I Maputo, wakurikiranwe n’abadiplomate n’abanyamakuru.

Ishyaka Renamo rya Dhlakama na guverinoma iyobowe n’ishyaka rya Frelimo, byari byasinye ayo masezerano mu cyumweru gishize.

Ayo masezerano ni nayo yatumye Dhlakama yemera kuva mu bwihisho mu mashyamba, agaruka mu murwa mukuru Maputo.

Ishyaka rya Frelimo ryayoboye Mozambique kuva icyo gihugu gisubiranye ubwigenge bwacyo kibukuye kuri Portugal muri 1975. Afonso Dhlakama yashinjaga ishyaka riri ku butegetsi kwiharira urubuga rwa politiki n’urw’ubukungu.

uru rubuga rurafunze
Ibitekerezo
     
nta gitekerezo kiratangwa kuri uru rubuga. Ba uwa mbere kugira icyo utangaza kuri uru rubuga